in

Umusekirite wa sitasiyo ya Esanse yishwe n’abajura

Umusekirite wa sitasiyo ya Esanse yishwe n’abajura

Mu gihugu cya Ghana mu mujyi wa Suhum, umurinzi wa sitasiyo ya Esanse yasanzwe yapfuye arashwe n’agatsiko k’abajura bari baje kwiba.

Uyu mugabo witwa Kwasi Agbeti warindaga sitasiyo Total Filling yo muri Suhum, yarashwe kuwa 30 Ukwakira ubwo yari ari mu kazi ke kuburinzi.

Aba bajura siwe gusa barashe kuki bahise bataka umuyobozi wa sitasiyo mu biro bye baramurasa, bamwambura amafaranga yose yari ari aho, ubundi barasa no mu modoka yari yaje kunywesha esanse aho.

Umugenzi umwe wari uri muri iyo modoka nawe yahasize ubuzima, gusa umuyobozi wiyo sitasiyo yakomeje guhirwa n’ubuzima ndetse yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Pilisi yatangaje ko abo bagizi banabi batarafatwa gusa iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane ababa babigizemo uruhare.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Yagize imyaka nka 12” Tijara Kabebdera yavuze amagambo akomeye cyane akimara kuvuga imyaka yujuje uyu munsi

Jolie arifuza ko Miss Rwanda yamburwa abagabo aho bava bakagera igahabwa abagore