in

Umusaza yavuye kunywa agacupa gusa ageze mu nzira yahuye n’uruva gusenya kuko urugendo rw’ubuzima bwe rwahise rurangirira aho

Umusaza yavuye kunywa agacupa gusa ageze mu nzira yahuye n’uruva gusenya kuko urugendo rw’ubuzima bwe rwahise rurangirira aho

Umusaza witwa Halindintwali Zaburoni wo mu kagali Ka Ruragwe umurambo we wasanzwebawusanze mu Mugezi wa Musogoro ku nkombe z’uyu Mugezi nyuma y’uko yari avuye kunywa Agacupa ke.

Bamwe mu baturage bashobora kuba aribo bamuheruka bwa nyuma baganiriye n’Umuryango bavuga ko kuwa gatatu Zabuloni yiriwe ku isoko rya Kibilizi muri kamwe mu tubali twaho aho yiciraga inyota. Bavuga ko yanywaga urwagwa.

Bemeza rero ko ashobora kuba yarasanze Musogoro isanzwe itandukanya akagali ke ka Ruragwe yuzuye akambukira ku gice kibi akarohama.

Ntabwo ari ubwa mbere uyu mugezi wa Musogoro utwaye abantu mu gihe cy’imvura nyinshi kuko muri 2018 wigeze gutwara ubuzima bw’abantu 9 umunsi umwe. Nta teme ririho ribasha gufasha abambuka.

Gusa n’ubuyobozi bwaburiye abahaturiye bubibutsa ko bakwitonda muri ibi bihe bitoroshye by’imvura.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Hari n’ishuri utatinyuka kwitsamura uryicayemo kuko ryahita rikwiyubikaho: Amwe mu mashuri yo muri Rutsiro y’ubatswe kera cyane akomeje gutera impungenge abayakoresha kubera imisazire yayo

Bamenya yiyamye abantu bibonekeza ku rupfu rw’umuntu