Umusaza yagaruye inkwano bakoye umukobwa we, maze aha gasopo umusore washatse umukobwa we.
Papa ubyara umukobwa wari wakoze ubukwe, yatunguranye nyuma yuko uyu Musaza agaruye amafaranga yose bari bakoye umukobwa we maze akora ibintu byatumye abantu benshi bamushima igikorwa yakoze.
Ubwo bari mu misango y’ubukwe, abantu bose bari bishimye ubonako bakunze uko ubukwe bwagenze. Gusa burya hari ubwo abantu batungurana mu bukwe cyane ko Papa ubyara umukobwa wari wakoze ubukwe yatunguranye maze akora akantu katunguye benshi.
Mu mashusho yafashwe mu bukwe, maze anyuzwa ku rukuta rwa TikTok, uyu Musaza yagaragaye ari gusubiza amafaranga bari bakoye umukobwa we ayasubiza umusore wari wakoye cyangwa wari washatse umukobwa we.
Abantu benshi babonye ayo mashusho bakomeje kwibaza icyateye uyu musaza kugarura inkwano bakoye umukobwa, ariko burya icyatumye uyu musaza agarura inkwano yari impamvu nziza nta kibi yabikoreye nk’uko byavuzwe.
Mu mashusho uyu musaza yagaragaye agarura inkwano bari bakoye umukobwa we ayigarurira umusore wari wakoye cyangwa wari washatse umukobwa we maze amuha gasopo amubwira kwita ku mukobwa we ndetse kongera amafaranga yari amuhaye ku yandi akita ku mukobwa we.
Uyu musaza mu gukanga ari serie cyane yagize ati “uzafate neza umukobwa wanjye ndakwinginze, dore n’amafaranga mwari mwatanze yo gukwa umukobwa wanjye ngaya uyongere kuyandi ufite sinzumve ngo umukobwa wanjye yaburaye cyangwa yabuze icyo arya”.
Akomeza agira ati:”Kuko umunsi ibyo umunsi nabyumvise nzagaruka ntware umukobwa wanjye. Kubera ko umukobwa wacu tumukunda cyane.”
Urukundo uyu Musaza yagaragaje ko afite umukobwa we rwakoze ku mitima ya benshi maze benshi bashima igikorwa uyu Musaza yakoze.