Umusaza w’imyaka 74 yatunguye benshi nyuma yo gutangaza ko yifuza kurongora inkumi ndetse ashyiraho miliyoni zirenga 50 z’amanyarwanda ku mukobwa uzaba wujuje ibyo yasabye.
Uyu musaza ushaka inkumi babyarana umwana (kuko ntawe afite)yitwa Sir Benjamin Slade (Ben Slade), iri tangazo akaba yaratunguranye akaricisha kuri televiziyo. Uyu musaza w’imyaka 74, yagiye mu kiganiro cyitwa Good Morning Britain aba ariho atangira iri tangazo ryatumye benshi bifata ku munwa. Gusa nubwo yatanze iri tangazo si buri wese ashobora kwemerera kuba umugore kuko afite byinshi yagendeyeho kugira ngo azagire uwo yemera nk’umugore we.
Uyu mukambwe ukomoka mu Bwongereza avuga ko ashaka umugore uri hagati y’imyaka 30 na 40 ariko itarenze aho, agomba kandi kuba atarengeje uburebure bwa metero imwe na 70 ariko kandi atari munsi yaho, ugomba kandi kuba uzi kurashisha imbunda ndetse unabifitiye urupapuro rubyerekana, ugomba kandi kuba ufite urupapuro rwerekana ko uzi gutwara indege ya kajugujugu.
Uyu musaza kandi ngo ntiyemera abakobwa n’abagore bakurikira:
- Ugomba kuba udaturuka mu gihugu gifite ibendera ririmo ibara ry’icyatsi (kereka abo mu butaliyani na no mu buhinde), ugomba kuba utari umutinganyi ndetse ugomba kuba udaturuka mu bihugu byemera cyangwa bikoresha sisiteme ya communisme.
Uyu musaza ngo naramuka abonye uwujuje ibi byavuzwe ngo azamugororera bikomeye cyane, bimwe mubyo azamugenera harimo ibihumbi 50 by’amapawundi (asaga miliyoni 50 z’amanyarwanda) buri mwaka, azamuha amafaranga yo kugura ibyo yifuza byose muburyo bwa burundu, ndetse ajye amutembereza ahantu hose mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.
Ben Slade nubwo nta mwana afite kuri ubu, ariko ntibivuze ko atigeze ashaka kuko yatandukanye n’abagore babiri bose, ariko batandukana nta mwana bafitanye kuko we yumvaga igihe cyo kubyara kitaragera. Gusa abamuzi bavuga ko uyu mugabo ngo nubwo avuga ibi, ariko ngo agira amakosa yo gufata abagore nabi bikaba arinabyo bishobora kuba byaratumye ntawe barambana