Umusaza wo mu gihugu cya Irlande ufite imyaka 66 yajyanywe mu bitaro igitaraganya kubera gutakaza ubwenge nyuma yo gutera akabariro iminota 10 yose ngo ashimishe umufasha we.
Inkuru y’uyu mugabo ivuga ko abaganga basobanuye ko igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ari cyo cyabaye imbarutso yateye uyu mugabo guta ubwenge by’igihe gito.
Bivugwa ko nyuma yo gutera akabariro, uwo mugabo utatangajwe amazina yahise yandika itariki y’uwo munsi muri telefoni ye ariko mu buryo butunguranye ahita amera nk’utaye umutwe ku buryo atari akibasha no kwibuka itariki bizihirizaho umunsi w’ishyingirwa rye n’umugore we kandi hari haciyemo umunsi umwe gusa uwo munsi ubaye.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakomeje kubaza inshuro nyinshi umugore n’umukobwa we ku byerekeranye n’ibyabaye uwo munsi mu gitondo ndetse n’uwawubanjirije, bigaragara ko nta gitekerezo abifiteho nyuma yo kugarura ubwenge.Abaganga bavuze ko na none uyu mugabo byigeze kumubaho muri 2015 nabwo arimo gutera akabariro.