in

Umusaza wanyaraga amaraso yaje gusangwa yiyahuye

Umusaza wo mu Karere ka Karongi yasanzwe iwe mu rugo yapfuye, bikekwa ko yiyahuye biturutse ku ipfunwe no kunanirwa kwakira uburwayi amaranye igihe.

Byabereye mu Mudugudu wa Gashari Akagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari ku wa 06 Ugushyingo 2023.

Uyu musaza yari afite uburwayi amaranye iminsi bwatumaga yihagarika amaraso ndetse ntiyari akibasha kwijyana ku bwiherero.

Umugore we yarabyutse nk’uko bisanzwe amutekera igikoma, agiye kumusigira akadobo yajyaga yihagarikamo umusaza amusaba ko yakihorera amubwira ko yumva yorohewe azajya yijyana ku musarane.

Bivugwa ko nyakwigendera yahengereye abo babanaga mu rugo bagiye mu kazi afata inzitiramibu ayikoramo umugozi ariyahura.

 

Umuhungu wa nyakwigendera yanyuze iwabo agira ngo abasuhuze, ahageze asanga se ari mu mugozi yapfuye niko kubimenyesha abaturanyi n’ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari, Niyigena Claudette Afsa, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakimenya aya makuru bagezeyo baganira n’abaturage kugira ngo bamenye icyaba cyabimuteye.

Ati “Twasanze yari afite uburwayi amaranye igihe, aho yari yarivuje yarageze na za CHUK, yihagarika amaraso, atabasha no kwijyana ku bwiherero tugatekereza ko aribyo byaba byaramunaniye kwakira hanyuma agafata umwanzuro wo utari mwiza wo kwiyahura.”

Gitifu Niyigena yasabye abaturage ko igihe bafite ibintu byabananiye kwakira bajya bagana inzego zibishinzwe cyangwa bagenzi babo bakabagira inama kuko kwiyahura bihungabanya abasigaye n’igihugu kikaba gihombye umuturage.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kilinda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abandi bakobwa byabafasha: Priyanka wabaye Miss w’Isi afite imyaka 17 y’amavuko yatangaje ibanga ryihariye yakoresheje kugira ngo yegukane iri kamba

SIDA yo mu Rwanda igiye kugirwa amateka n’Ikoreshwa ry’ubwenge buhangano [Artifiacial Intelligence]