Umukambwe w’imyaka 77, O Yeong-su wo muri Koreya y’Epfo wamenyekanye cyane ku isi kubera filime ya “Squid Game”, yabaye umukinnyi wa filime wa mbere wo mu gihugu akomokamo wegukanye igihembo cya Golden Globe.
Uyu musaza yahawe igihembo cya Best Supporting Actor cyangwa igihembo cy’umukinnyi utari uw’imena witwaye neza muri filime yakinnyemo.
Abatwaye ibihembo muri Golden Globe batangarijwe mu muhezo kuko nta n’umwe mu bari bahatanye wigeze agera aho byatangiwe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.
Intsinzi y’uyu mukambwe yabaye iya mbere ku munya-Koreya ukina filime ubashije gutwara igihembo muri Golden Globe.
O Yeong-su nyuma yo kwegukana igihembo yabwiye imwe muri televiziyo z’iwabo ko byamurenze. Ati “Ndumva meze nk’uri gutembera mu kirere. Byatumye ntekereza ko nkwiriye kwiyumanganya, nkashyira ku murongo ibitekerezo byanjye nkongera nkagaruka mu buzima busanzwe. Birakomeye kuri njye kubera telefone ziri kumpamagaraga ndetse n’ubutumwa ndi kwakira.”
Uyu musaza umwaka ibihembo bya Golden Globe byatangiye gutangirwamo wo mu 1944 niwo nawe yavutsemo.
O Yeong-su yagaragaye muri filime nyinshi zitandukanye guhera mu 1963. Yakinnye mu zirimo “Spring, Summer, Fall, Winter… and Spring” n’izindi.
Squid Game yamuhesheje igihembo cya Golden Globe yarakunzwe cyane kuva yajya hanze muri Nzeri 2021 ndetse yarebwe na miliyoni zirenga 100 ku Isi yose , ibintu byatumye yandika amateka kuri Netflix.
Squid Game yanditswe na Hwang Dong-hyuk guhera mu 2008 aba ari na we uyiyobora. Iyi filime kuva yajya hanze yabaye iya mbere mu bihugu 94 ku Isi yose ndetse yabaye iya mbere yo muri Koreya y’Epfo yarebwe cyane muri Amerika.
Ibihembo bya Golden Globe byatangiye gutangwa ku wa 20 Mutarama 1944. Bitangirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.