Muri Leta zunzubumwe za Amerika muri California ku muhanda muremure ujya San Francisco uca ku nkombe z’inyanja ya pacific ahazwi nka “devil’s slide” bisobanura agace ka sekibi, habereye impanuka ikomeye.
Umuryango ugizwe n’ababyeyi ndetse na bana babiri, umukobwa w’imyaka iri hagati y’ine n’itandatu ndetse n’umuhungu w’imyaka icyenda, bari bari mu rujyendo rwerekeza muri San Francisco, bageze ahitwa agace ka sekibi bakora impanuka bagwa mu mpanga iri munsi y’umuhanda, iyo mpanga bivugwako ipima metero zigera kuri 76. Gusa ubutabazi bwahagereye ku igihe batabarwa kare.
Ubuyobozi bwatangajeko ko abana bavuyemo ari bazima yewe batanakomeretse, abakuru nabo bavuyemo ari bazima bakomeretse ariko bidakabije gusa imodoka yangiritse bikomeye.
Ubuyobozi kandi bwavuzeko bwasanze Umuntu warutwaye iyo modoka atari muri mu buryo bwiza bwo gutwara iyo modoka nkuko iperereza ryabigaragaje.