Umuryango w’abibumbye ( United Nations) nawo watanze ubutumwa bwo kwihanganisha isi ya ruhago kubera itanga rya Pele.
Mu ijoro ryakeye nibwo inkuru y’incamugongo yageze mu matwi y’isi ko umwami wa ruhago Pele yapfuye azize Kanseri apfiriye mu bitaro bya Albert Einstein Hospital bihereye i wabo muri Brazil.
Nyuma y’urupfu rwe isi yose harimo abanyamakuru, abanyamupira, abanyamuziki ndetse n’abanyapolitike. Uretse abo n’umuryango w’abibumbye watanze ubutumwa bugaragaza ko ushenguwe n’urupfu rwa Pele.
Loni yanditse ku mbuga nkoranyambaga zayo it” Tubabajwe cyane n’itanga rya Pele. Dukomeje gufata mu mugongo abaturage ba Brazil n’umuryango wa ruhago”.
Pele yari yarakoranye na Loni mu bikorwa byo gusakaza amahoro, gukorana na UNESCO ibijyanye no gusakaza uburezi kuri bose ndetse no mu bukangurambaga bwo gufasha UNICEF ibijanye no kurengera uburenganzira bw’abana.
Muzehe Pele yapfuye afite imyaka 82 akaba azibukirwa ku bikombe by’isi bitatu yatwaye harimo icyo mu 1958, 1962 ndetse n’icya 1970.