Ndayishimiye Youssouf Nyange umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yamaze gusinyira ikipe ya Nice ikina Championa y’ikiciro cya mbere mu Bufaransa.

Ndayishimiye Youssouf Nyange ni umusore w’imyaka 24 y’amavuko ukina mu mutima w’ubwugarizi (centeral defender), akaba yakiniraga ikipe ya Istanbul Basksehir mu gihugu cya Turkey. Nyange yari ya yarageze muri Istanbul Basksehir mu mwaka wa 2021 ayikinira imikino 57 atsinda ibitego 5.