Umuhanzi w’umunya-Tanzania Diamond Platnumz yitabiriye ibirori ahabwa umwanya yigisha akoresheje Bibiliya atitaye ko idini asengeramo rya Islam riri mu gisibo.
Ni igitarane cyiswe “Shusha Nyavu” aho yari yatumiwe n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christina Shusho.
Si Diamond wenyine witabiriye kiriya giterane kuko na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa yishimiye uburyo Diamond yakoresheje Bibiliya mu kwigisha abari bateraniye aho bityo amukomera amashyi.
Diamond usibye gusoma Bibiliya yanafashe umwanya abyinana n’abandi bakirisitu bari bitabiriye bimwe bizwi nko gusirimba bizihiza ibihe bya Pasika.
Umurongo wo muri Bibiliya yasomye ni uwanditse muri Yohana 13:34-35 ugira uti “Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze abe ariko namwe mukundana. Icyo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni uko bazabona mukundana”.