in ,

Umuriro watangiye kwaka hagati ya Neymar n’abakinnyi ba PSG batamufata nk’imana nk’uko abafana bamufata bakamwima ikintu yajyaga abona muri FC Barcelone

Mu mukino waraye uhuje ikipe ya Paris Saint Germain na Olympique Lyonnais,waraye ugaragayemo umwiryane wa mbere hagati ya Neymar Jr ndetse na Edison Cavani bombi ba rutahizamu b’iyi kipe bapfa imipira y’imiterekano.

Byahereye ku munota waa 59 ubwo Paris Saint Germain yabonaga coup franc iri ahantu heza Cavani akaza yiruka asaba umupira bagenzi be ngo ayitere nyamara Dani Alves agahita awufata vuba vuba akawuha Neymar Jr waruri hasi kuko ari we bari bakoreye ikosa,bikarangira anayiteye nyamara Cavani yayisabaga.

Neymar Cavani squabble vs Lyon 170917
Cavani yima penalty Neymar

Byaje kugera ku munota wa 80,iyi kipe ibona penalty,nibwo Cavani yahise atanguranwa umupira ngo atere pnelaty,Neymar aza amusaba kuyitera nyamara biba iby’ubusa kuko Edison Cavani ku nshuro ya 3 ikurikirana yayimwimye akaza no kuyihusha.(Dore ko Cavani amaze gutera penalty 3 kuva Neymar yaza).Neymar yahise asubirayo azunguza umutwe n’uburakari bwinshi kubera uyu rutahizamu atera penalty yose uko ije.

Neymar mu bintu byamuzanye muri Paris Saint Germain ni ukuba kizigenza w’ikipe akava mu kwaha kwa Messi nyamara we yajyaga anyuzamo akazimurekera urugero nk’iyo yateye ubwo batsinda iyi PSG 6-1.Umutoza wa PSG Unai Emery akaba yabonye iki cyibazo atangariza abanyamakuru ko bajya gushaka uburyo penalty zizajya ziterwa nta mukinnyi n’umwe bibangamiye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere nawe ikintu gisekeje cyane abagabo 7 bahaye uyu mugabo ngo abareke bafate ku ngufu umugore we kandi koko akabyemera

Nyuma y’inkuru mbi yatashye muri Real Madrid, iyi kipe ihise ifata umwanzuro wo guhekura Arsenal(Iyumvire)