Umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana ukomoka muri Uganda uba muri Canada, Julie Birungi, yagarutse mu gihugu cye

Julie Birungi, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukomoka muri Uganda ariko uba muri Canada, wahoze azwi nka Julie Mutesasira, yagarutse mu gihugu cye nyuma y’imyaka myinshi atahagera.
Uyu muririmbyi yagarutse muri Uganda nyuma y’imyaka irenga umunani ari hanze, gusa ngo ni ku buryo bw’igihe gito.
Mu mashusho n’amafoto yagiye ashyira ku mbuga ze nkoranyambaga,“Akon City” iteganyijwe kubakwa muri Senegal na Uganda yahuye n’ikibazo yo gutinda: Ushobora kuzarangira mu myaka 15. https://yegob.rw/akon-city-iteganyijwe-kubakwa-muri-senegal-na-uganda-yahuye-nikibazo-yo-gutinda-ushobora-kuzarangira-mu-myaka-15/yemeje ko yagarutse mu gihugu akunda, Uganda (izwi nka +256), kandi ko yahasanze ibyishimo.
Julie Birungi yavuzwe cyane mu itangazamakuru mu mwaka wa 2020 ubwo yashyingiranwaga n’undi mugore, ibintu byateje impaka nyinshi.

Uretse ibyo birebana n’imibanire ye bwite byavugishije benshi, Julie Birungi akomeje urugendo rwe rwo kuririmba no kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana. Nta makuru aramenyekana neza niba agarutse muri Uganda kugira ngo akorane indirimbo nshya n’abandi bahanzi b’Abanya-Uganda.