.

Amakuru y’urupfu rwe yatangiye gusakara mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki ya 08 Nzeli 2017.
Don Williams, wari ufite imyaka 78, yitabye Imana nyuma yuko mu mwaka wa 2016 atangaje ko avuye mu byo kuririmba.
Don Williams ni umwe mu baririmbyi b’injyana ya Country banditse izina ku isi kubera indirimbo se zakunzwe n’abatari bake cyane cyane kubera ijwi rye.
Yamenyekanye bwa mbere ubwo yaririmbaga mu itsinda ryitwa Pozo Seco Songers ryamenyekanye mu myaka ya 1960. Nyuma yaje kurivamo aririmba wenyine.
Indirimbo ze zamenyekanye cyane harimo Tulsa Time, Back in My Younger Days, You’re My Best Friend, Lord, I Hope This Day Is Good na Some Broken Hearts Never Mend.
Don Williams usibye kuba yarakunzwe cyane muri Amerika no mu bihugu by’Uburayi, afite n’abafana batari bake mu Buhinde no muri Amerika y’Amajyepfo.
Ni n’umwe mu baririmbyi bake b’injyana ya Country bakoreye ibitaramo muri Afurika. Mu mwaka wa 1997 yashyize hanze DVD yitwa “Into Africa” yafatiye i Harare muri Zimbabwe ubwo yahakoreraga igitaramo.
Source: kigalitoday