in

Umuratwa Anitha wegukanye ikamba rya Miss Supranational burya ngo Pasteri yari yarabimubwiye.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo, Umuratwa Anitha yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda2021, uyu mukobwa akaba avuga ko yari yarabonye ubuhanuzi bwavugaga ko azaba Miss.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda Tv,Yavuze ko hari abantu benshi bagiye bamubwira ko Imana imufiteho umugambi, gusa ngo hari umuPasiteri wabivuze mu magambo anamukoraho amubwira ko agiye kwegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2021.

Ati “Arimo ansengera aravuga ati ‘hano harimo umwana ugiye kuba Miss’ uko niko yavuze.”“Arangije anankora ku mutwe nari mpfukanye ndimo ndasenga. Arambwira ati ‘ugiye kuzajya imahanga, ugiye kuzamenyekana, ugiye […] avuga ibintu byinshi cyane, byinshi, byinshi. Ariko avuga ko ngiye kuba Miss. Mpita mbimenya nibuka ba bantu bose batambutse.”

Umuratwa avuga ko yahise avugira aho ko hari amarushanwa ya Miss Supranational Rwanda, Pasiteri ahita amushishikariza kujya muri aya marushanwa kuko ari yo nzira izamugeza aho ashaka kugera.

Ngo Pasiteri yamubwiye inshuro nyinshi ko atagomba kuzirengagiza Imana mu buzima bwe. Avuga ko ari mu irushanwa yacikaga intege, ariko akibuka ko ari kuri misiyo y’Imana bigatuma arushaho gukomeza gutera intamwe.

Umuratwa avuga ko atibuka neza amazina ya Pasiteri kandi ko ataranamuhamagara kuri telefoni ngo amushimire ko Imana yasohoje isezerano.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu ni we mupasteri wa mbere wirata mu Rwanda bikamubera |Agiye kugura indege.

Uyu mubyeyi afite agahinda k’umwana we umaze imyaka 4 bamuvoma amazi mu mutwe|bamuciye miliyoni 6.