Umuraperi Rick Ross wari umaze iminsi uvugwa ko yaba akundana na Hamisa Mobetto, wabyaranye na Diamond Platnumz,yihimuye kuri uyu muhanzi asiba amafoto yose bifotoranyije.
Umubano waba babiri warumaze igihe kitari gito kubera ko batangiye kumenyana no gukorana cyane muri 2018. Icyakora kugeza ubu bivugwa ko Diamond Platnumz na Rick Ross batakirebana neza.
Ibi ahanini byazamutse cyane nyuma yaho uyu muririmbyi w’umukire cyane ndetse akaba n’umushoramari wo muri America Rick Ross, asibye amafoto yose ya Diamond Platnumz kuri Instagram ye, uretse ibyo agasiba nayo bifotoranyije yose arimo Diamond. Ukutarebana neza ngo kwatangiye ubwo bari bari mu gukorana indirimbo bahuriyeho izwi cyane ya “WAKA WAKA” ngo byatangiye Rick Ross afata umwanzuro wo kwimura bya hato na hato itariki yagombaga gusohokeraho, ibi rero bigafatwa nko gukerereza ku bushake.
Na nyuma yuko iyi ndirimbo isohotse, ngo Rick Ross nta kintu na kimwe yakoze kugira ngo iyo ndirimbo imenyekane byibuze, nkuko bari babisezeranye. Ntabwo yigeze ayikwirakwiza ku mbuga ze zikurikirwa na benshi, ibi rero Diamond n’ikipe ye babibonye ukundi. Ibi kandi byaje gukomeza muri 2019 ubwo Rick Ross yangaga gutumira Diamond mu birori by’ isabukuru ye y’amavuko, ikintu cyatunguye benshi bitewe nukuntu bari bamaze iminsi bawubanye, icyakora kuri uyu munsi Diamond yirengagije ko yasuzuguwe maze ararenga yifuriza Rick isabukuru nziza y’amavuko.
Mu mwaka wa 2019 kandi ubwo Diamond yasubikaga ubukwe bwe na Tanasha, bwagombaga kuba kumunsi w’abakundanye, icyo gihe ntihigeze hatangazwa impamvu nyamukuru butabaye. Icyakora amakuru mashya avuga ko Diamond yabusubitse, kuko yari amaze kumenya ko Rick Ross atazaboneka ngo abutahe kandi nawe yaragombaga kuba ari umwe mu bashyitsi b’imena.
Bivugwa ko kandi Rick Ross yaba yaranateretanye n’umwe mu bagore babyaranye na Diamond witwa Hamissa Mobeto, ndetse bikaba nabyo biri mu byatumye Diamond yicwa n’agahinda cyane.Mu minsi ishize nibwo Rick Ross yagaragaye ari kumwe na Hamisa Mobetto i Dubai bagirana ibihe byiza, bituma benshi bavuga ko bakundana, ariko uyu mugore yaje kubihakana.