in

Umuraperi Pfla yavuze ukuntu yakubise umupolisi w’umuzungu inshyi nyinshi

Umuraperi Pfla yavuze ko yakubise Umupolisi w’umuzungu inshyi nyinshi bimuviramo kurya agashene (Gufungwa) ubwo yari ari mu gihugu cya Noruveje (Norway)

Pfla ni umuhanzi w’umunyarwanda ukunzwe cyane mu jyana ya hip hop aho ari mubayitangije muri iki gihugu

Uyu muhanzi wakoze indirimbo za kunzwe nka Ntuzanyinishe, Ntibishoboka nizindi nyinshi zitandukanye, akaba yaranabaye mu insinda rya Taff Geng hamwe na Bull dog, Fire man, Green p na Jay pol waje kwitaba Imana

Mukiganiro  yagiranye  na Yago Tv show aho yari ari kumwe na Cece  babanye muri Norway uzwi kuri istagram mu gukora utu vidiwo tugiye dutandukanye, niho havugiwemo  ko Pfla  yakubise umuporisi w’umuzungu urushyi ubwo bari mu Norway bikamuviramo gufungwa.

Ikindi utari uzi kuri  Pfla, yabaye umukinnyi wa Basketball ukomeye akaba yari afite inzozi zo kuzaba umunyarwanda wa mbere ukinnye muri NBA, gusa ariko inzozi ze zarangiye 2008 ubwo yinjiraga muri muzika.

CeCe yamubonaga nka Ronaldinho wo muri Basketball kuko ngo ntiyahatirizaga ahubwo Basketball yari  imuri mu maraso.

Pfla kandi ngo yanabaye umukinnyi wa Espoir Basketball ikipe ikina mu cyiciro cya 1 mu Rwanda, akaba yarayikiniye ubwo yari akiri muto.

Uyu mugabo kandi ngo yari agiye gukorana indirimbo na Harmonize umuhanzi ukomeye muri Tanzania ariko ntiyasobanuye impamvu batayikoranye.

Kugeza ubu icyo Pfla ari kurebaho muri iki gihe  ni ugukorana na bahanzi mpuzamahanga bazamufasha kuzamura umuziki we.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo wa Clarisse Karasira yahishuye ikintu gikomeye kuri we

Apr Fc yamaze kwirukana wa mukinnyi wayo wigeze kuburirwa irengero