in

Umuraperi Fatman Scoop yitabye Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro

Hamden, Connecticut – Umuraperi w’icyamamare mu njyana ya Hip-Hop, Fatman Scoop, yitabye Imana nyuma yo kugwa ku rubyiniro ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024. Ibi byabereye muri Hamden Town Center Park, ahari hateraniye imbaga y’abantu bitabiriye uruhurirane rw’ibitaramo bya “Connecticut.”

Fatman Scoop, wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Be Faithful,” yarimo ataramira abafana be ubwo yagwaga igihumure . Abatangabuhamya bavuze ko uyu muraperi w’imyaka 54 y’amavuko yaguye bitunguranye ubwo yarimo kuririmba, akitura hasi abura umwuka.

Abagize itsinda ry’ubutabazi bwihuse bihutiye kumujyana kwa muganga, ariko biba iby’ubusa kuko yahise ashiramo umwuka ataragera kwa muganga. Abashinzwe ubuzima muri aka gace batangaje ko urupfu rwe rushobora kuba rufitanye isano n’ibibazo by’umutima, ariko igisubizo cya nyuma kizasobanurwa n’ibizamini by’ubuganga.

Fatman Scoop yari akunzwe cyane kubera ijwi rye rikomeye ryahuriranye n’ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo maze abafana bakamukundira icyo. Yari amaze imyaka irenga 20 mu muziki, aho yakoranye n’abahanzi bakomeye mu njyana ya Hip-Hop, Dancehall, na R&B. Urupfu rwe rwaje ari igihombo gikomeye ku muziki ndetse no ku bakunzi be hirya no hino ku isi.

Fatman Scoop asize umugore n’abana babiri, ndetse n’imbaga y’abafana batabarika.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto : Amavubi yerekeje muri Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Mu magambo ateye ubwuzu, Miss Elsa yifurije Prince Kid isabukuru y’Ubukwe