in

Umuraperi Bushali yashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Mama we

Umuhanzi w’umuraperi Bushali, ufatwa nk’umwe mu nkingi z’imena z’umuziki wa “Kinyatrap” mu Rwanda, ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi butunguranye.

Urupfu rw’uyu mubyeyi w’ikirenga rwabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2025, inkuru ibabaje yamamara mu ijoro kuruyu wa Gatatu.

Bushali, mu gahinda kenshi, yagize icyo atangaza kuri Radio Rwanda, agaragaza ko urupfu rwa nyina rwamushegeshe cyane. Mu magambo ye yuzuye amarangamutima, yagize ati: “Nubwo nemera Imana nyamana 100%, mu myizerere yanjye Imana yanjye ni Izuba, Ukwezi na Mama. Mama yari byose kuri njye.” Ibi bishimangira uburyo yakundaga cyane Mama we, akamufata nk’umuntu udasimburwa mu buzima bwe.

Uyu muraperi, ufite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda ndetse no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, akunzwe cyane kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bukomeye kandi bugaruka ku buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

Uru rupfu rw’umubyeyi we rwatunguye benshi mu bakunzi ba Bushali, cyane ko bari bazi ko ari umuhanzi urangwa n’ubutwari, ariko ubu noneho agaragara mu mwuka w’agahinda kenshi.

Abakunzi b’umuziki we n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kumwoherereza ubutumwa bwo kumufata mu mugongo muri ibi bihe bikomeye. By’umwihariko, Bushali yashimiye abantu bose bakomeje kumuba hafi, abasaba gukomeza gusenga kugira ngo abashe kwakira iki kigeragezo.

Bushali ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki wabo bafite intego yo guhanga udushya, kandi yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere injyana ya “Kinyatrap” mu Rwanda. Nubwo uyu munsi ari mu bihe bigoye byo kubura umubyeyi we, abakunzi be bizeye ko azakomeza urugendo rwe rwa muzika anibuka neza urukundo rwa nyina ubwo yamubaye hafi kuva akiri muto.

Written by MUTABAZI Prince

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Usanase Bahavu Jannet yikuye mu marushanwa ya ‘Inganji Awards’ kubera kudategwaho inama

Filime ‘Young, Famous & African’ izahuriramo Zari n’umugabo we Shakib ndetse na Diamond Platnumz