Umuramyi Patient Bizimana yatatse umugore we amutera imitoma ku munsi we w’amavuko amubwira ko iyo Imana ishyiraho ikiguzi ku mugore we ngo babone kubana atari kumwigondera.
Ni mu butumwa Patient Bizimana yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yifuriza umugore we isabukuru nziza y’amavuko.


Yagize ati “Imana ni umunyabwenge kuko itashyizeho igiciro ku mugore, kuko iyo iza kubikora ntabwo nari kubona ubushobozi bwo kubona umwunganizi uhambaye nkawe. Isabukuru nziza y’amavuko rukundo.”