in

Umuramyi Israel Mbonyi agiye gukorera igitaramo cy’amateka hanze y’u Rwanda

Iyo abantu benshi bavuze umuziki uhimbaza Imana, muri iyi minsi abenshi ntabwo bakwibagirwa Israel Mbonyi, umwe mu basore bakoze cyane kugirango umuziki uhimbaza Imana utere imbere yaba mu Rwanda ndetse no hanze.

Ubungubu mu gihe abahanzi bagiye batandukanye, bakora indirimbo zisanzwe bakunzwe kwita [iz’isi], ibitaramo byabo bikomeje kugenda bitegurwa, n’abakora umuziki wo guhimbaza Imana ntibibagiranye.

Kuri uyu wa gatanu, nibwo umuhanzi Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gukorera ibitaramo mbaturamugabo, mu gihugu gikomeye ku mugabane wa Amerika ariyo ya Ruguru.

Ku butumwa yashyize kuri Instagram yagize ati:” Canada murihe?, Israel Mbonyicyambu, umukozi w’Imana aje kubaririmbira icyambu n’izindi”.

Iki gitaramo giteganijwe kubera muri Canada ku itariki ya 24, Nyakanga, 2022, mu rusengero rwa new beginnings, aho kwinjira bizaba ari amadorari 30 ahasanzwe naho muri VIP ni amadorari 60.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa wa Bill Gates yerekanye umukunzi we w’umwirabura ukennye abantu barumirwa

Biratangaje burya barahumutse: Umwana w’imyaka 12 yateye inda undi w’imyaka 10