in

Umuramyi Aline Gahongayire yakoze agashya mu cyiganiro ndetse yavuze byinshi ku myambarire ye

Umuramyi Aline Gahongayire umenyerewe kuririmba indirimbo z’Imana zihembura imitima y’abantu ikindi kandi azwiha gufasha abantu mu buryo bw’imibereho dore ko hari igihe ajya atanga inkunga k’abacyene.

Aline mu kiganiro yagiranye na radiyo tv10 yatangaje ko ari gutegura igitaramo cyo gushima Imana kigiye kuzaba vuba yavuze ko amafaranga azavamo azajya muri Ineza Fondation.

Ni umuryango ushinzwe gufasha abafite ubushobozi bucye, yavuze ko ari no guteganya kujya i Burundi nyuma agakomeza kuzenguruka ku isi akora ibitaramo.

Aline muri stidio za radio tv10 yatunguye umunyamakuru Hamis Sangwa ukora icyiganiro cya 10 to night amuzaniye keke maze aramuririmbira ku munsi w’isabukuru ye.

Aline Gahongayire yavuze zeko agiye gushyira hanze igitabo yise ipaje y’umukara (black page) ikindi kandi abajijwe ku myambarire ye avuga ko imyambarire n’agakiza ntaho bihuriye yagize ati” iyo nkunze umwenda ukaba unyubahisha nk’umubye kandi nk’umukozi w’Imana ndawambara kuko gucyizwa ni mu mutima wawe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abajura bibye telefoni y’umupolisi babikuza amafaranga ye yose baranaguza

Fata kumavuta na judith umuriro wace gatanya yabaye Gatanya kuri safi madiba