Mu mugoroba wo kuwa kabiri tariki 24 Mutarama 2023 ,nibwo Umuramyi Aime Frank yahagurukiye i Burundi yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za America aho agiye gukomereza ,ubuzima ndetse akaba yamaze kwakirwa muri Leta ya Phoenix ,Arizona.
Uyu muramyi yageze muri America saa kumi ,zishyira saa kumi n’imwe zigitondo zo muri America ,yakirwa na bamwe mu bo mu muryango we ,yavuze ko batahwemye kumufasha n’igihe yari agikora umurimo w’Imana i Kigali.
Frank Aime yamenyekanye cyane mu bihe bya guma mu rugo ,binyuze mu bitaramo yakoreraga ku rubuga rwa youtube ,nyuma aza gushyira hanze indirimbo yise Ubuhamya bwejo ishimangira ubuhanga bwe n’umuhamagaro we mu gukorera Imana.