in

Umupolisi yirasiye umuhungu we w’imyaka icumi nyuma yo kumwibeshyaho

Polisi irimo gukora iperereza ku kibazo cy’ubwicanyi nyuma y’uko umupolisi wa Durban yarashe akica umuhungu we.

Ubuyobozi bwa Polisi bwigenga (IPID) ngo burimo gukora iperereza ku kibazo cy’ubwicanyi nyuma y’uko umupolisi wa Durban bivugwa ko yarashe umuhungu we w’imyaka 10 agahita apfa.

Bivugwa ko ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 19 Kamena nyuma y’uko umupolisi yibeshye ku muhungu we azi ko ari igisambo, aho yahise amurasa mu gatuza.

Nyuma yo kurasa umuhungu we, abaturanyi bahise bajyana uwo mwana mu bitaro kugira ngo babone ubuvuzi.

Uyu mwana w’imyaka 10 wakomerekejwe n’amasasu mu gituza no ku birenge ngo yahise ajyanwa mu bitaro nyuma y’ibyabaye ariko ikibabaje ni uko yahise yitaba Imana.

Kugeza ubu Polisi iracyari mu iperereza kugira ngo irebe icyateye uyu mugabo kwirasira umuhungu we wari ukiri muto.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Sadio Mane agiye kujya muri Bayern Munich bimugize umukinnyi wa mbere muri Africa uciye aka gahigo

Biratangaje: Muri America gusangira n’umuherwe biri kwishyurwa akayabo k’amafaranga