in

Umupira w’Amaguru: uburyo bwo Kubyaza umusaruro Abana bato

Umupira w’amaguru ni umwe mu mikino ikunzwe cyane ku isi kandi umaze guhinduka igikorwa kinini cy’ubucuruzi.

Amafaranga ava muri uyu mukino ntabwo agarukira gusa ku bakinnyi n’amakipe akomeye, ahubwo atangirira ku rwego rw’abana bato batozwa. Mu bihugu bitandukanye, amakipe y’igihugu ndetse n’amakipe y’abikorera ku giti cyabo yashinze gahunda z’ubucuruzi bw’umupira binyuze mu gutoza abana, bigasigira inyungu abayikora n’abashinzwe siporo mu gihugu.

Kubaka abakinnyi b’ejo hazaza bitangira kare, abana bato batozwa kugira ngo bageze ku rwego rwo hejuru bifashe amakipe n’ababatoza kubona inyungu.

Ibi bikorwa mu bihugu byinshi birimo n’u Bwongereza, aho amakipe nka Manchester City na Chelsea bashyizeho ibigo byihariye byo gutoza abana, bita academies , bashyira imbere kuzamura impano zikiri nto.

Amakipe y’igihugu nka Espagne yabaye urugero rukomeye rw’uko gahunda zo gutoza abana bato zishobora kugirira akamaro igihugu cyose.

Ishuri rya La Masia rya FC Barcelona , ryigisha abana b’imyaka mike, ryafashije ikipe y’igihugu ya Espagne kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga nka Euro 2008 na 2012 , ndetse no mu gikombe cy’isi cya 2010.

 

Amashuri ya ruhago (academies) atanga uburyo bwo kumenyekanisha impano nshya no gucuruza abakinnyi ku rwego mpuzamahanga. Aho ibintu byarushijeho gutera imbere ni muri La Masia Academy ya FC Barcelona, aho yareze abakinnyi nka Lionel Messi , Xavi Hernandez, na Andrés Iniesta, batwaye ibikombe byinshi.

 

Abakinnyi bakomoka muri aya mashuri bigirira akamaro amakipe y’igihugu kuko bafite ubuhanga n’imyitwarire ikomeye bituma igihugu gitera imbere muri siporo.

 

Ubufaransa nabwo bwafashe urugero rukomeye mu guteza imbere abana bato binyuze muri Clairefontaine , ishuri ry’abana rikaba ryaragize uruhare mu gutsinda igikombe cy’isi cya 1998 ndetse na 2018 .

Kylian Mbappé , umwe mu bakinnyi bazwi cyane ku rwego rw’isi, yize muri iri shuri, kandi yagiriye igihugu inyungu mu marushanwa mpuzamahanga, agatanga umusaruro ushimishije.

 

Amarushanwa y’abana yabaye uburyo bukomeye bwo kumenyekanisha impano no gufasha amakipe n’ibihugu kubona abakinnyi beza. Mu gihugu cya Brazil , Copa São Paulo de Futebol Júnior (irushanwa ry’abakiri bato) ni urugero rw’ukuntu amarushanwa y’abana ashobora kuba uburyo bwiza bwo kwerekana abakinnyi bakiri bato.

Abakinnyi nka Neymar Jr. na Gabriel Jesus bahanyuze, baza kuba impano zifitiye akamaro ikipe y’igihugu ya Brazil, ndetse byongera inyungu ku makipe yabo.

 

No mu Rwanda, gahunda yo guteza imbere abana bato yatangiye gufata indi ntera binyuze mu marushanwa y’abana ya FERWAFA aho bashyize imbaraga mu Bufatanye na Bayern Munich ndetse na Paris Saint Germain, Mugushyiraho gahunda yo kuzamura impano nyinshi zizafasha mu mishinga ya siporo n’ubucuruzi mu gihe kizaza , kandi bikagira uruhare mwiterambere rw’ikipe y’igihugu. Ibi byose birushaho gutuma umupira w’amaguru w’u Rwanda wagira icyerekezo cyo kuzamuka mu rwego mpuzamahanga.

 

Mu rwego rwo gushyira imbere iterambere rya ruhago no guteza imbere abana bato, hari uburyo bwo gucuruza ibikoresho by’imikino bikenerwa mu myitozo no mu marushanwa.

Amakipe nka Arsenal na Manchester United bakorana n’ibigo bikora ibikoresho by’imikino nka Adidas na Nike , bikagira uruhare mu iterambere ry’umupira no mu gutegura abana bato. Amasezerano nk’aya azanira amafaranga menshi amakipe, cyane cyane iyo abana bitwaye neza bakavamo abakinnyi beza.

 

Ibihugu byateye imbere muri siporo nk’u Budage, bufite gahunda yo gukorana n’abafatanyabikorwa bakomeye mu bijyanye n’ibikoresho by’imikino.

Deutscher Fußball-Bund (DFB) yafatanyije n’ibigo bitandukanye mu gukusanya inkunga yo kuzamura umupira mu bana bato, bikazanira inyungu amakipe y’i Bihugu ndetse n’ubucuruzi bujyanye na siporo muri rusange.

 

Amakipe y’igihugu ashobora kubona inyungu mu kugurisha abakinnyi bakoze neza ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane iyo bakuriye mu mashuri y’umupira w’amaguru y’abato yabyo. Abakinnyi nka Paul Pogba na Antoine Griezmann bavuye muri France National Academy ya Clairefontaine, bakomeza kugurishwa mu makipe y’iburayi ku mafaranga menshi. Ibyo byose byongera umusaruro w’Amakipe y’i Bihugu n’uburyo bwo kubona umusaruro mu mupira wabo.

Umupira w’amaguru ushobora kuba isoko rinini ry’ubucuruzi n’iterambere, haba ku rwego rw’amakipe y’ibihugu cyangwa abikorera ku giti cyabo. Gahunda yo gutoza abana bato ifasha mu kubaka impano z’abakinnyi b’ejo hazaza no kwinjiza amafaranga binyuze mu bucuruzi bw’umupira.

Ingero nka La Masia muri Espagne, Clairefontaine mu Bufaransa na Copa São Paulo muri Brazil zigaragaza ko gutoza abana bato byazanira inyungu amakipe n’ibihugu byose.

Mu Rwanda, gushyira imbere izi gahunda byafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse bikagira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu ndetse no Ku myitwarire y’ikipe y’i Gihugu.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umushinga wo gukosora Manchester United ushobora kuzana amikoro akomeye mu bukungu bw’u Bwongereza

Police FC yihanangirije Kiyovu Sports ifite ibibazo uruhuri