in

Umupfumu yabwiye umukinnyi Sadio Mane ko agiye gupfa(menya impamvu)

Umunya-Sénégal Sadio Mané usanzwe akinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza, yabwiwe n’umupfumu w’umunya-Bénin ko naramuka akinnye umukino ikipe y’igihugu cye izahuriramo n’iya Bénin azicwa n’umutima.

Mané na bagenzi be ba Les Lions de la Teranga bari kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera muri Caméroun aho baherereye mu tsinda rya kabiri ry’Igikombe cya Afurika ririmo ikipe y’Igihugu ya Guinée Conakry, iya Malawi ndetse n’iya Zimbabwe.

Ikipe y’Igihugu ya Bénin yo ntiri mu makipe azitabira iri rushanwa kuko itabonye itike yaryo.

Cyakora cyo umupfumu wo muri iki gihugu yahanuriye Mané ko igihe cyose Sénégal abereye Kapiteni izahurira na Bénin akagaragara muri uwo mukino azafatwa n’indwara y’umutima nyuma ikazamuhitana.

Ni ubutumwa butigeze bukanga uyu rutahizamu wa Liverpool wavuze ko nta cyamubuza gukina uwo mukino, bijyanye no kuba urupfu ari igeno ry’Imana.

Ati:’’Nakuze nzi ko urupfu ruri mu biganza by’Imana [Allah] yonyine, kandi nizera ko ubuzima bwa muntu atari ikintu gishya cyangwa ikizahoraho’’.

bityo nzakina umukino nk’uko bisanzwe. Nindamuka ndwaye umutima ngapfira mu kibuga ubwo uyu mupfumu azaba ariwe wenyine ubaye inzira yo kugira ngo itegeko ry’Imana rigerweho.”

Sadio Mané yasabye abantu kutayobywa n’ibyo uriya mupfumu yatangaje nk’uko DOCUPDATES.COM yabitangaje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: abantu batunguwe n’abanyamakuru bahinduye studio za televiziyo ikibuga cy’abanyeshuri ba primary (AMAFOTO +Video)

Ibyo umugeni yakoreye inkumi y’uburanga yashakaga kubyinisha umugabo we biratangaje (Video)