Umupasiteri yashyize hasi agakiza ashinga akabari, n’akabyiniro none abayoboke be baradogoza nyuma yo kubona ibi byakozwe n’umukozi w’Imana wababwirizaga bagafashwa,byongeye kandi aka kabari akaba yarashize agakuye mu maturo y’abakiristu.
Ni inkuru yatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo, ivuga ko abayoboke ba Pasiteri Bhongolethu Mzozo bari mu rujijo nyuma y’aho afunguye akabari gakomeye gafite n’akabyiniro.
Umushumba w’itorero ritatangajwe izina akaba n’umuvuzi gakondo uzwi nk’ukiza abantu, yatunguranye mu gace ka Durban ahashinga akabari n’akabyiniro. Nk’uko umwe mu bayoboke be witwa Lucas Ngobese abitangaza, yavuze ko icyamuteye urujijo ari uko ku rusengero pasiteri abwiriza benshi bagafashwa. Undi muyoboke witwa Zinhle Khoza yarahiriye kutazongera kujya mu rusengero rw’uyu mupasiteri kuva yashinga akabari.
Yagize ati “Nagiye mu rusengero rwe ariko sinkeka ko nzongera kwitabira, ibyo abwiriza”. Ku rundi ruhande bamwe mu baturage n’abandi bayoboke ntibabonye ko ibikorwa bya Pasiteri ari bibi, bavuga ko bifitiye akamaro sosiyete harimo no guha akazi abaturage. Nk’uko Thabani Sibeko abivuga, Pasiteri agerageza gukora ikintu cyagirira akamaro abaturage, cyane cyane urubyiruko nk’ibyo yakoze.