Umupasitori wo muri Ghana, yananiwe kwihanganira irari ry’umubiri we no gukurikiza inyigisho zubaha Imana,maze yihererana umugore w’abandi mu rusengerero, ubwo babagwaga gitumo babakubise nk’abahana abana bato, dore ko bari bamaze gukuramo imyenda bibereye mu byabo.
Muri iki gihe ibyaha byo gucana inyuma basigaye byarabaye byinshi ndetse no mu bakozi b’Imana ntibyatanzwe, Bitandukanye no mu bihe byashize igihe Ijambo ry’Imana ryafatwaga uburemere kandi rikabwirizwa gusa n’abashyizweho, muri iki gihe umuntu uwo ari we wese ashobora kuba umushumba akoresheje ikaramu igihe cyose ashobora gufungura itorero akiyita amazina akomeye nka ‘Umwepiskopi’.Uyu mupasiteri rero na we yafashwe amashusho akorera ibyaha mu rusengerero hanyuma hagaragaye umugore we n’abandi bantu babinjirana ,basanga umugabo yakuyemo ipantaro nuwo bacanaga inyuma yiyambuye , bahise bakorwa n’ikimwaro maze batangira kubakubita bikomeye we babahase inshyi n’imigeri n’ibindi babashaga kugeraho babibakubise.