in

Umupasiteri wambara inkweto ndende z’abagore avuga ko ari itegeko yahawe n’Imana

Umu pasiteri wo mu gihugu cya Togo wambara gusa inkweto ndende z’abagore bita ‘high heels’ avuga ko ari itegeko yahawe n’Imana.

Uyu mu Pasiteri yabaye ikimenyabose nyuma yaho ifoto ye yasakaye kuri interineti yiyambariye inkweto ndende z’abakobwa n’abagore.

Abenshi batekerejeko uyu mu Pasiteri yaba afite ikibazo mu mutwe, ariko yatangajeko ntakibazo na kimwe afite.

Nkuko yabitangaje, uyu mu Pasiteri avuga ko kuba yambara inkweto ndende ari itegeko yahawe n’Imana.

Avuga ko yigeze kujya yambara inkweto z’abagabo ariko aza kubihindura kubera itegeko ry’Imana. Yagize ati “Nambaraga inkweto z’abagabo ariko zarangoraga kuburyo nagiraga uburibwe mu mubiri abaganga batashoboraga kuvura”

Mu masengesho yange, Imana yaranyiyeretse maze ingira Inama yo kwambara izi nkweto z’abakobwa…kuva icyo gihe nzambara buri gihe kandi nta buribwe nigeze nongera kumva”

“Ntago nambara imyenda y’abagore nkuko abantu babivuga ku mbuga nkoranyambaga ariko nambara inkweto zabo zitandukanye kubera itegeko nahawe n’Imana.”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Biteye ubwoba: inzoka yabujije imodoka kugenda abantu bayisohokamo bakizwa n’amaguru(Video)

« Umuhungu yakuze… nawe azaba umukinnyi ? » – Byinshi byavuzwe n’ababonye amafoto ya Miss Uwase Muyango ateruye umuhungu we