Umukozi w’Imana uzwiho gukunda abakobwa cyane hagiye hanze ubutumwa yandikiye umukobwa amusaba ko baryamana mu buryo bwejejwe.
Amakuru avuga ko pasiteri Ngwenya asanzwe asambanya abakobwa bo kuri kaminuza, abasezeranya kubasengera bityo bakabona amanota menshi.
Ikiganiro cyagiye hanze cyanyuze kuri Watsapp aho aba bombi baganiriraga, pasiteri yasabaga Kekana ati:”‘ Wabwira ababyeyi bawe ko turasenga nijoro noneho ukaza tukaryamana bitagatifujwe nkoresha igitsina cyanjye cyasizwe amavuta.Wabanza ukanyoherereza akantu kazamura umwuka.”
Umukobwa na we ahita amwoherereza ifoto yambaye ubusa igice kimwe. Pasiteri akimara gukubita amaso ifoto, yahise abwira Kekana ati: ” Mpise afunguye imigisha iva mu ijuru kuri uwo mukobwa. Ibizamini uzabitsina 100%. Ohereza akandi malaika wanjye.”
Ku mubuga nkoranyambaga, benshi bamaganye uyu mupasiteri abandi bavuga ko arya ibiryo bimwizaniye. Bibazaga uko umukobwa wiga muri kaminuza yaba atekereza ku buryo adashobora gutahura umuntu ushaka kumugirira nabi.