in

Umupasiteri arashinjwa gusambanya ku gahato abana babiri bakiri bato bavukana

Umupasiteri w’itorero rya Pentekote i Mbale, ari mu maboko ya polisi kubera gukekwaho gufata ku ngufu, ndetse no gutera inda abakobwa babiri bakiri bato bava mu muryango umwe.

Pasiteri Israeli Wamoto wo mu karere ka Mbale yafashwe n’abaturage ku wa kabiri ubwo yari yaragize umwana umwe umugore.

Abaturage batanze ikirego kivuga ko Pasiteri yateye inda umwana w’imyaka 14 ndetse n’undi w’imyaka 17, abo bana babo mu mudugudu wa Bunamono mu gace ka Luhongye mu karere ka Mbale.

Abaturage bakomeza bavuga ko Pasiteri yatwaye aba bana ngo agiye kubasengera gusa ngo ibyari amasengesho byaje kurangira bibaye umugore n’umugabo.

Paul Welishe papa w’abana avuga ko umukobwa be batangiye gusengera mu rusengero rwa Wamoto maze pasiteri abizeza umutekano w’umuryango.

Welishe akomeza avuga ko mu gihe cy’ibazwa, umukobwa we mukuru w’imyaka 17 yabwiye abapolisi ko pasiteri aryamana na we ndetse kandi akongera akaryamana na murumuna we w’imyaka 14.

Kuri ubu umushumba afungiye ku cyicaro gikuru cya polisi mu karere ka Mbale mu gace ka Busoba mu gihe iperereza rigikomeje.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyeshuri w’umukobwa yahishuye ibiteye isoni abarimu b’igitsinagabo bamukoreye

Inkumi yihaye ibyo kwambika umusore impeta ihabonera ishyano(Video)