in

Umunyeshuri w’umukobwa yahishuye ibiteye isoni abarimu b’igitsinagabo bamukoreye

Umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Nigeria yahishuye ko abakobwa biga mu bigo bibacumbikira(boarding schools)bagiye bahohoterwa n’abarimu b’igitsinagabo bakabasambanya.

Uyu mukobwa yavuze ko abarimu babashukashuka ndetse bamwe bagakoresha amafaranga kugirango babashukishe bikarangira babakoreye ibiteye isoni kandi ari bagombye kubabera urugero rwiza nk’abarezi.

Uyu mukobwa yavuze kandi nyuma yo kuryamana na bo, usanga batacyubaha abarimu kuko bababona ari imyanda kuri bo.

Yakomeje abwira ababyeyi gukora ibishoboka byose kugira ngo abakobwa babo babone ibyo bakeneye mu ishuri buri gihe, bitabaye ibyo abarimu b’igitsina gabo bose bazaryamana n’umunyeshuri w’umukobwa niba abuze amafaranga yo kugura ibyo yumva akeneye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru itari nziza ku munyarwenya Anne Kansiime wigaruriye imitima y’abatari bacye mu gihugu cya Uganda

Umupasiteri arashinjwa gusambanya ku gahato abana babiri bakiri bato bavukana