Uyu munsi, ku ya 26 Nzeri, umupadiri wo muri Tanzania mu gace ka Moshi wari umaze iminsi 6 afungishijwe ijisho na polisi yo muri icyo gihugu yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Resident kubera gukekwaho gufata ku ngufu no gusambanya abana b’abahungu 10.
Byamenyekanye ku itaricyi ya 20 Nzeri 20 nibwo police yamenye ko uyu mu padiri yafashe kungufu abana bari bitabiriye inyigisho z’amasakarameno yo guhabwa ukarisitiya nayo gukomezwa.
Bamwa muri aba bana bavuga ko uyu mu padiri yabashucyishaga amafaranga ari hagati ya 3000 na 5000 by’amashilingi ya Tanzania mu gihe arangije ibikorwa bye.
Mu gihe umuyobozi wa polisi mu karere ka Kilimanjaro, Simon Maigwa, atigeze yemeza cyangwa ahakana ifatwa ry’umupadiri, Komiseri w’akarere, Nurdin Babu yemeje ibyabaye agira ati “ni ibintu biteye isoni”.
Bikekwa ko ababyeyi baba bana bari barateguye imyigaragambyo kubera ko abayobozi bari barinangiye gufata ‘umuntu w’Imana’ wari wugarije abaturage.
Nyuma yuko Polisi ibonye ko imyigaragambyo yari iteganijwe ni bwo bafashe umupadiri ku ya 20 Nzeri 2022, umunsi umwe mbere y’uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe.
Nk’uko amakuru yizewe abivuga, ababyeyi bamaze kumenya ko abana babo bakorewe ibikorwa nkibi, babimenyesheje inzego zibishinzwe zirimo ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, Moshi na Polisi.