in

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 akoze ibitangaza byaherukaga kera

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 itsinze ikipe ya Libya mu mukino w’ijonjora rya mbere mu gushaka itike yerekeza mu gikombe cy’Afurika.

Tariki 23 nzeri 2022, ikipe ya Libya yatsinze ikipe y’u Rwanda ibitego 4-1 bivuze ko u Rwanda uyu munsi rwagombaga gutsinda ibitego 3-0 Ari nabyo Amavubi akoze.

Ni umukino witabiriwe n’abaturage benshi batuye mu Karera ka Huye kandi bagaragaza urwego rwimifanire ruri hejuru aba Ari nabyo byahaye imbaraga aba basore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino mu ijonjora rya kabiri izahura n’ikipe y’igihugu ya Mali. Iyi kipe nimwe mu zikomeye cyane muri Afurika bitewe nuko imaze iminsi yitabiriye imikino y’isi y’aba bakinnyi batarengije imyaka 23.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umupadiri yatawe muri yombi na police azira gufata kungufu abana b’abahungu 10

Yishe umugore we n’umwana nawe ariyahura