in

Umupadiri yakuwe kuri karisitiya yaryaga buri munsi kubera ibyo yavugiye ku mbuga nkoranyambaga

Padiri Frank Pavone, uyobora ubukangurambaga bwo kwamagana politiki yo gukuramo inda muri Amerika, akanashyigikira bikomeye Donald Trump yirukanywe muri Kiliziya Gatolika ku mpamvu zo kutubaha Imana na bagenzi be.

 

Mu ibaruwa yoherejwe n’Ubuyobozi bwa Vatican igashyirwa abashumba ba Kiliziya bo muri Amerika, hagaragaramo ko Pavone yirukanwe ndetse ko nta n’uburenganzira bwo kujurira afite.

Ibyo ashinjwa abikora yifashishije imbuga nkoranyambaga ariko we akavuga ko atabyemera ndetse atazigera ava muri Kiliziya cyane ko kumwirukana byagejejwe mu itangazamakuru we atarabimenya.

Iyo baruwa yabonywe na Reuters ikomeza igira iti “Pavone yirukanwe mu mirimo ya Kiliziya kubera ubutumwa anyuza ku mbugankoranyambaga ndetse no kutubaha amategeko y’umushumba wa diyoseze (diocèse) ye.”

Nubwo Pavone abarizwa mu iyobokamana anashyigikira uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ku buryo bukomeye.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Messi uri imbwa, umugabo yaraye hanze nyuma yo kwivumbura ku mugore we kubera Messi

Mu Rwanda: umurwayi arashinja umuganga kumukorakora ku myanya y’ibanga ye