Umupadiri wo muri Arikidiyesozi ya Abuja muri Nigeria, Oluoma Chinenye John, yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kuvuga ko abagabo bazajya binywera agasembuye igihe abagore babo babahangaye bakabakubita inshyi mu rwego rwo kurwanya uburakari.
Mu gihe bamwe mu bigisha iyobokamana bamagana agacupa, Padiri Oluoma Chinenye, yavuze ko agasembuye ari umuti ku bagabo bakubitwa n’abagore babo.
Yagize ati ” Ni ugutekereza nabi kuba umugore yagukubita urushyi ukamusubiza uri umugabo. Umugore nagukubita urushyi, uzajye kunywa inzoga. Sohoka mu nzu ujye hanze. Uzavuge Dawe uri mu Ijuru, Ndakuramutsa Mariya eshatu ubundi ugende ufate icupa rimwe rya Hero (ubwoko bw’inzoga), uzumva uburakari bugabanyutse, ucururuke.”
Akomeza agira ati ” Ubundi uzakomeze ubaze Roho Mutagatifu uti nkore iki? Azaguha igisubizo.”
Padiri Oluoma ariko yavuze ko ari ukurigusha kugira umugore ugukubita uri umugabo we. Asaba abagabo kuzajya babisa abo bagore, bakabanza gufata kamwe, uburakari bugashira noneho bakagaruka mu rugo.