Umupadiri witwa Gerald Johnson wo muri Leta Zunze Ubumwe za America muri leta ya Michigan yavuze uburyo mu mwaka wa 2016 yapfuye azize indwara y’umutima akagera ikuzimu akabona ibihakorerwa birimo no gutwika abanyabyaha baririmba indirimbo za Rihanna.
Mu mashusho uyu mu padiri yashyize ku rubuga rwa tiktok avuga ko , ubwo yageraga ikuzimu yamaze igihe gito ,ngo gusa kuva yavayo iyo avuze inkuru z’ibyo yahabonye umutima urasimbuka ,kuburyo ngo icyo umuntu yaba yamukoreye cyose kibi ,atamwifuriza kujya mu kuzimu.
Uyu mupadiri mu nkuru yavuze yahabonye ,avuga ko ngo yabonye umugabo batwitse apfukamye nk’imbwa y’idayimoni ,aziritswe imunyururu mu ijosi ,ngo bakamutwika bahereye ku mutwe bagana inyuma ,kuburyo byari ibintu biteye ubwoba.
Ikindi ngo ni uko iyo bari kubabaza abantu ,abadayimo bagize korari (choir) baba baririmba indirimbo ya Rihanna yitwa “ Umbrella” ngo bakayirimba mu buryo indirimbo itandutsemo ,kuburyo babisobekeranya bikakubangamira mu rwego rwo kukubabaza.
Avuga ko uretse iyo ndirimbo ya Rihanna ,hari indi yitwa “Don’t Worry Be Happy” ya McFerrin nayo abaririmbyi b’ikuzimu baririmba nabi mukubabaza umunyabyaha.
UMVA HANO INKURU Y’UKO JOHNSON YAGIYE MU KUZIMU
@geraldajohnson_ My experience when I saw hell in February 2016. I’ll never be the same after that. #hell #jesus #unforgiveness #forgive #godsaid #encouragement #geraldajohnson #jesuslovesyou #moveforward