Umunyonzi wari utwaye ibisheke yashatse kunyura ku ikamyo yari itwaye amavuta yerekeza i Rusizi agwa mu mapine yayo, ihita imuhitana mu mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2023.
Ni impanuka yabereye mu muhanda wa kaburimbo Kivu Belt, igice kimanuka cyane cyo mu Mudugudu wa Munimba, Akagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitodo.
Uwo munyonzi yaje ahuruduka ashatse ku nyura kuri iyo kamyo yayo yamanukaga ibisheke biyikoraho na we ahita agwa mu mapine yayo ahita apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba Habimana Alfred, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko iyo kamyo ifite ibirango RAD 547Y yari itwawe na Bwanakweli Jean.
Amavuta yo guteka yari itwaye yayavanaga mu Mujyi wa Kigali iyajyanye mu Mujyi wa Rusizi, kubera ko bari bageze ahantu hamanukaga kandi umunyonzi avuduka cyane, ntabwo byari korohera uwo mushoferi guhita ahagarara atamuciye hejuru.
Uwo munyonzi yitwa Hakizimana Donatien w’imyaka 33, akigwa mu mapine y’iyi kamyo umushoferi ngo ntiyahise abimenya, yakomeje aragenda undi ayirimo, abimenya ageze muri metero 50 uvuye aho yayinjiriyemo.
Ageze mu Murenge wa Kanjongo, nib wo yahagaze asanga umunyonzi ari mu mapine yapfiriyemo n’umwirondoro we ntiwahita umenyekana kuko hashize umwanya munini bagerageza gukura umubiri we mu mapine aho yari yahagamye.
Gitifu Habimana ati: “Uyu mugabo usize umugore n’abana 2 akuwe muri aya mapine umwirondoro we waje kumenyekana, dusanga ari uwo mu Mudugudu wa Karamba, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Macuba. Kubera ko batwara ibisheke babitambitse, yashatse guca kuri iriya kamyo ibisheke biyifataho, biramukurura bimutura mu mapine yayo, arangirika bikomeye ari ko guhita ashiramo umwuka.”
Iyi mpanuka yabereye hafi ya camera y’umutekano wo mu muhanda izwi ku izina rya sofiya, hakaba hari hashize umwaka urenga gato nanone aha habereye indi mpanuka y’ikamyo yanagonze iyi camera umushoferi wari uyitwaye akahasiga ubuzima.
Hari hashize ikindi gihe habereye impanuka ya minibisi (Hiace), yari irimo abari baturutse i Rubavu, baje guhemba umukobwa wabo wari warabyaye, atuye i Kamembe mu mujyi wa Rusizi, igwa munsi y’umuhanda abari bayirimo hafi ya bose irabahitana.Gitifu w’Umurenge wa Macuba Habimana Alfred, avuga ko hakunze no kubera izindi mpanuka kuko hahanamye cyane, agasaba abatwara ibinyabiziga n’abagenda n’amaguru kujya bitondera aka gace kuko kagira ingusho cyane.
Yanasabye ababishinzwe ko bareba uburyo aka gace kashyirwamo ibyapa biburira kuko akeka ko bamwe mu bahagwa baba batanahazi neza, agakeka ko byagabanya izi mpanuka zihibasira.
Ni impanuka ibaye nanone ikurikira indi yabereye ku Kadasomwa mu Karere ka Rusizi ku wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo, igahitana abantu batatu n’inka 18.
Ubuyobozi burasaba abaturage kwigengesera kimwe n’abatwara ibinyabiziga bakarushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko umusanzu wabo ushobora kugira uruhare runini mu kurinda impanuka za hato na hato.
Umurambo wa nyakwigendera umaze gukurwa mu mapine y’ikamyo wajyanwe ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa.