Umunyezamu wa Gorilla FC, Ndoli Jean Claude avuga ko ibihe byiza muri ruhago yagize, yabigize ari mu ikipe ya APR FC ariko na none akaba yarababajwe cyane n’uko iyi kipe yamwirukanye.
Ndoli ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe kinini bakina muri shampiyoma y’u Rwanda, yakiniye APR FC banatwarana ibikombe bitandukanye, avamo ajya muri AS Kigali, Kiyovu Sports, Musanze FC ubu akaba ari muri Gorilla FC.
Ndoli yavuze ko ibihe byiza yagize muri ruhago, yabigize ari muri APR FC kuko yamuhaye ipfundo ry’ubuzima.
Ati “Ibihe byiza ntazibagirwa mu buzima bwanjye, ni uko APR FC ari ikipe yamfashije kugera kuri byinshi, yamfashije kugera ku bihe byiza nagize mu rugendo rwanjye rwa ruhago, yampaye ubuzima kandi ndanayishimira cyane, ndanabubaha ni abantu b’abagabo bamfashije muri byinshi.”
Akomeza avuga ko iyi kipe ariko na none yamubabaje bitewe n’uburyo batandukanyemo idahaye agaciro ibyo yabakoreye.
Ati “Ibibi nabonye ni uko APR FC yanyirukanye nabi, ntabwo bampaye agaciro, ntabwo bahaye agaciro ibyo twakoranye, ntabwo navuyemo neza, ni cyo cyambabaje muri ruhago.”