in

Umunyeshuri yaburiwe irengero nyuma yo gusibizwa atabishaka

Umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wo mu gihugu cya Kenya yaburiwe irengero nyuma yuko ku ishuri yigaho bamusibije mu mwaka yigagamo atabishaka agahita atoroka iwabo.

Ababyeyi batuye mu gace ka Narok muri Kenya, bari mu gahinda ko kubura irengero ry’umwana wabo w’imyaka 14 y’amavuko wabuze mu byumweru bitandatu bishize ubwo yari yagiye ku ishuri.

Uyu mwana witwa Gabriel Anthony yabuze kuwa 06 Ukuboza 2021, ndetse kugeza magingo aya umuryango we nturamenya aho aherereye. Antony amakuru avuga ko yigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Ilmashariani (Ilmashariani Primary School) muri Kenya.

Millicent Okoth umubyeyi wa Anthony yatangaje ko bishoboka ko umuhungu we yabuze nyuma y’uko ku ishuri yigagaho bamuhatiye gusibira mu mwaka yari arangijemo wa karindwi maze akabyihererana ntabivuge.

Okoth yaje kujya ku ishuri umuhungu we yigaho maze abarimu bamubwira ko bafashe icyemezo cyo gusibiza umwana we nyuma y’isuzuma bamuhaye.

Uyu mwana amakuru avuga ko yabuze nyuma yo kuva ku ishuri yigagaho ubwo bari mu gihe cy’ikiruhuko, nyuma ababyeyi be baza kubona bagenzi be bigana aribo batahanye agakapu atwaramo amakaye bavuga ko batazi aho mugenzi wabo aherereye.

Nyuma yo gutegereza iminsi itari micye umwana wabo ataza, aba babyeyi baje kwiyambaza inzego zishinzwe umutekano ariko na n’ubu ntibaramenya irengero rye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Ariel Wayz batonganye bapfa bigogwe ye(ifoto)

Umukobwa ukoresha Twitter yasabye abafana guhitamo hagati y’inzoga n’umupira w’amaguru| Ibyo bamusubije nanubu biracyamusetsa