in

Umunyeshuri wa 2 wo muri Kenya yapfiriye muri Australia

Sharon Jepkosgei Kigen yapfuye arohamye mu kiyaga
Sharon Jepkosgei Kigen yapfuye arohamye mu kiyaga

Umunyeshuri wo mu gihugu cya Kenya witwa Sharon Jepkosgei Kigen yapfiriye mu gihugu cya Australia kuwa kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 arohamye mu mugezi Georges River uherereye Macquarie Fields hagana ku isaha ya saa cyenda n’iminota 45 z’amanywa.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Star Co Ke ivuga ko uyu mukobwa yageze muri Australia mu Ugushyingo 2022 agiye kwiga muri Kaminuza ya Australian Catholic university iherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Sydney avuye iwabo ku ivuko muri Kenya ,mu mujyi wa  Moiben ,uherereye muri Uasin Gishu County .

Kugeza ubu umuryango we ukaba uri gushaka agera ku bihumbi 20,000 byamadolari ,ubwo ni agera kuri miliyoni 22 n’ibihumbi 070,880 Frw yo kugeza umubiri we mu gihugu cya Kenya.

Sharon abaye umunya Kenya upfiriye mu mahanga nyuma ya Hellen Nyabuto nawe wapfuye arohamye muri Pisine mu gihugu cya Canada ,aho yari yaragiye kwiga ibijyanye n’ubuganga.

Sharon Jepkosgei Kigen yapfuye arohamye mu mugezi
Sharon Jepkosgei Kigen yapfuye arohamye mu mugezi

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba Rutsiro FC bahise bamburwa Telefone! Agahimbazamusyi ka Rutsiro FC kazaba gakubye inshuro ebyiri ako Rayon Sports izaha abakinnyi nibatsinda

No gukora imibonano mpuzabitsina ya buri munsi nabyo bitera ubugumba, amakosa akorwa n’abasore cyangwa abagabo bikabaviramo kutabyara bya burundu(bimenye ubyirinde)