in

Umunyarwenya ukunzwe n’abatari bake muri Gen-z comedy aratakambira umugiraneza wamufasha -Amafoto

Umunyarwenya uri mu bagezweho hano mu Rwanda wamamaye ku izina rya Mavete muri Gen-z comedy akaba ari itsinda ry’abanyarwenya rimaze kubaka izina rikomeye cyane hano mu Rwanda.

Mavete amazina ye nyakuri yitwa Izere jean prividence ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko akaba yaravukiye mu karere ka Burera ahitwa kirambo ariko ubu akaba atuye i Kanombe mu mujyi wa Kigali arinaho akorera ibikorwa bye bya buri munsi.

Uyu munyarwenya nubwo akora umwuga wo gusetsa abantu akoresheje ubuhanga bwe afata nk’impano avuga ko atariyo mpano yonyine yifitemo dore ko yabashije gukora: Telefone, Radiyo, Firigo ndete na Bateri yo gucagingaho ibyo byose akabikora mu biti ndete no mu byuma bishaje yagiye aterateranya.

Uyu musore ntubwo atarangije Amashuri ye bitewe n’imibereho y’ubuzima yari abayemo avuga ko aramutse abonye umugiraneza wamufasha gusubira mu ishuri agakomeza amasomo akagira ubumenyi buhagije nawe yagira icyo yigezaho agatanga n’umusanzu we ku gihugu.

Yagize ati: “ndasaba ubufasha ubwaribwo bwose ku buryo najya kwiga dore ko ibi nkora nta byize cyangwa bikunze nkahabwa amahugurwa yabyo.

Akomeza avuga ko kandi mu Rwanda habamo impano nyinshi nuko babura uburyo bazigaragazamo dore ko we kubona ibikoresho akoresha bimugora  rimwe ugasanga ntibisa neza cyangwa byarajugunwe bishaje cyane.

Dore nomero ye hagize ubufasha wumva wamuha 0789207755 Izere jean prividence.

Mavete ni umunyarwenya mu itsinda rya Gen-z comedy

Mavete yakoze Radiyo akoresheje ubuhanga bwe

Mavete yakoze televiziyo akoresheje ubuhanga bwe

Mavete yakoze Radiyo akoresheje ubuhanga bwe

Mavete yakoze icyuma gisya

Mavete yakoze umunara w’itumanaho

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yongeye guhana ikipe ya Police FC

Omah Lay yakuriye inzira ku murima abakobwa bamwifuza