in

Umunyarwenya ufana Manchester united yazengurutse mu mujyi yambaye ubusa asigaranye Pampa zambikwa abana (Ifoto)

Umufana wa Manchester United yazengurutse imihanda igize umujyi wa Eldoret muri Kenya yambaye hafi ubusa,nyuma yo kurahira ko arabikora iyi kipe ye nitsindwa na Liverpool muri Premier League.

Nyuma yo kunyagirwa ibitego 7-0,uyu mugabo usanzwe ari umunyarwenya ku izina rya ‘Gogo Small’ yahiguye umuhigo yahize yambara pamperise yonyine, azenguruka umujyi wose.

Nubwo benshi bari bazi ko yabivuze yikinira,uyu mugabo yahise akuramo imyenda yose yambara pampers arangije afata ifirimbi agenda arivuza muri uyu mujyi wa gatanu mu bunini muri Kenya,uherereye mu birometero 400 uvuye I Nairobi.

Uyu munyarwenya yari yabwiye abafana be ku mbuga nkoranyambaga ko araca mu mujyi yambaye ubusa hejuru no hasi akambara pampers,Liverpool niramuka itsinze Man United birangira itayitsinze gusa ahubwo iyinyagiye.

Amaze gukora ibi yanditse ku mbuga ze ati ’mwatekerezaga ko ntabikora…nari nasezeranyije abafana banjye ko nidutsindwa ndambara ubusa.”

Benshi mu bafana be bamwandikiye bamushima kurinda ijambo rye ndetse abandi biyemeza kurushaho gukurikira ibihangano bye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports iri mu ihurizo rikomeye yamaganiye kure icyifuzo cya FERWAFA

Biratangaje havumbuwe Ifi ifite amenyo nk’ayabantu(Videwo)