in

Umunyarwenya Samu wo muri Zuby Comedy washakaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yagize ijwi rimwe ‘1’ mu matora

Umunyarwenya Muco Samson wamenyekanye nka Samu Zuby mu itsinda rya Zuby Comedy wari umaze iminsi yiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye umuryango mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yatsinzwe atowe n’ijwi rimwe gusa.

Tariki 16 Nyakanga 2024 nibwo habaye amatora y’abagize komite z’urubyiruko mu turere twose bagombaga kwitorera abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Akandida 31 nibo biyamamarizaga kuri uwo mwanya, byari byitezwe ko hatorwamo umuhungu n’umukobwa bazarusha abandi amajwi.

Samu Zuby we yagize ijwi rimwe anganya n’abandi bakandida 5 bagize amajwi ya nyuma muri aya matora.

Icyitegetse Venuste ni we wegukanye umwanya wa mbere n’amajwi 159 mu gihe umukobwa yabaye Umuhoza Vanessa Gashumba wagize amajwi 188.

Nyuma yo gutsindwa ayo matora, Samu Zuby yahaye abakunzi be ubutumwa bugira buti “Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe, gusa ntabwo twabashije gutsinda Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye, ibyiza biri imbere.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Araza azanye na rutahizamu uca inshundura! Rayon Sports yamaze kumvikana n’umutoza mushya uje gusimbura Julien Mette

Umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gukina muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wongerewe