in

Umunyarwenya Eric Omondi arashinjwa kutita kumwana we

Umunyarwenya ukomoka muri Kenya Eric Omondi yabyaranye n’umunyamakuru witwa Jacque Maribe nawe wo muri Kenya umwana w’umuhungu akaba kurubu agize imyaka irindwi. Uyu mugore wabyarabye na Eric Omondi yahishuye ko uwo babyarabye atajya amufasha kurera umwana muri make atajya atanga indezo yo kurera umwana babyaranye.

Eric yashyize ifoto y’umugore utwite kuri Instagram yerekana ko vuba aha azaba azibaruka kunshuro ya kabiri.

Eric yaranditse ati: “Nahuye n’uyu mugore mwiza hashize amezi atanu mu birori nari nateguye. ibyabaye byose byarabaye kandi namusezeranyije ko nzakora inshingano zose. Abana ni umugisha uva ku Mana.”

Ibi byatume Maribe babyaranye arakara maze ajya kuri account ye ya Instagram atangazako ariwe ukora buri kimwe k’umuhungu we na Eric Omondi maze ataginga (Tag) mushiki we. Yagize ati “Inshingano @catewamaribe  ngwino urebe, ntacyo mfite cyo kuvuga. Imyaka 7 y’Inshingano”

Yavuze ko akunda umuhungu we kandi intego ye ni ukurera umuhungu we akazavamo umuntu wigitangaza ”

“Mfite urukundo rwuzuye kuri uyu mwana wanjye, urubuto rwange kandi nashakaga. Kandi nagize amahirwe yo kumuba hafi. Noneho, abantu benshi bansabye guceceka kubyerekeye iyi inkuru, ndabyubaha. Ariko ndasaba kandi ko munyubaha nange kuko ndavuga ukuri. Inshuti zanjye nyazo ziramukunda (umuhungu we), ni umuntu mwiza cyane. Kandi nkumubyeyi umwe ukora byose wenyine, intego yanjye nukurera umwana wange akazaba umuntu wagatangaza”

Eric Omondi na Jacques Maribe n’umwana wabo

 

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inama 5 wakurikiza ukagira umusatsi mwiza !

Imapamvu ebyiri umutoza Unai Emery yanze guhindurirwa ubuzima !