in

NdabikunzeNdabikunze

Umunyarwenya Arthur Nkusi nawe agiye kudohoka kuri « Nta gikwe »

Umunyarwenya Arthur Nkusi agiye kudohoka nkuko imvugo y’iki gihe igezweho ibivuga maze akore igikwe n’umukunzi we, Miss Fiona Muthoni. Aba bombi bari kwitegura ubukwe buzabera kubera mu karere ka Rutsiro.

Ubu bukwe bw’aba bombi buzaba ejo ku wa 14 Kanama 2021, buzabera mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

Amakuru yizewe ni uko ubu bukwe buri gutegurwa mu ibanga rikomeye, ndetse abantu bake batumiwe bazanahagurukana n’abageni mu mujyi wa Kigali, bahawe amabwiriza yo kutazamena ibanga. Nta wemerewe gutanga amakuru, gusakaza amafoto n’amashusho y’ibi birori.

Andi makuru dufite nuko ejo ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 basezeranye imbere y’amategeko muri imwe mu Mirenge igize Umujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko nawo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika.

Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Arthur Nkusi
Fiona
Fiona na Arthur Nkusi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo muri PSG

Amavubi yatangiye umwiherero (Amafoto)