in

Umunyarwenya Anne Kansiime yahishuye intimba ikomeye yatewe n’uwahoze ari umugabo we yari yarahaye buri kimwe.

Anne Kansiime,umunyarwenya ukomeye cyane muri Uganda yahishuye uburyo uwahoze ari umugabo we yamuhemukiye ndetse bagatandukana kandi yari yaramuhaye byose ndetse akemera no kwitangira inkwano.

Kansiime yavuzeko kenshi , tubwirwa, ‘kubabarira no kwibagirwa’. Ariko biroroshye rwose kwibagirwa nubwo hari bamwe bigora kubinyuramo.

Kansiime aherutse kwibaruka imfura ye mugihe byavugwaga ko atabyara
Ibi Anne Kansiime yabigarutseho ubwo yavugaga kurukundo rwe rwambere hamwe na Gerald Ojok, umugabo bakoze ubukwe muri 2013 batandukana muri 2017.

Anne Kansiime akimara gutandukana n’uyu mugabo byaravuzwe cyane muri Uganda ndetse uyu mugabo akagenda avugako intandaro y’itandukana ryabo ari uko uyu mugore atabyara.

Kansiime avuga ko byamugoye kubabarira no kwakira ibyamuvugwagaho akimara gutandukana n’uyu mugabo batandukanye atabigizemo uruhare kuko yamukundaga cyane ndetse ngo ni nawe wamuhaye amafranga y’inkwano atanga n’ibyangombwa byose byakoresheje mubukwe bwabo.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Sqouad Magazine, yagarutse ku bukwe bwe n’umugabo batandukanye, avugako ari ibintu bitajya bimworohera kubivugaho kuko ngo umuntu yakundaga yamubereye indyarya igihe kinini ntabyiteho kuko we icyo yashyiraga imbere cyari urukundo.

Yagize ati “Sinshaka kubigarukaho cyane, ariko nawe ibaze kwishyura ibikenewe byose mubukwe, kugirango worohereze umukunzi wawe kuko twari tumaranye igihe, ariko we ibyo ntiyabyitayeho, nyuma y’ubukwe yarampindutse nkajya mbibona ko atankunda nubwo nakoze ibyo nitaga ko byamushimisha”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugeni yabenze umugabo we ku munsi w’ubukwe bwabo ngo ni inkandagirabitabo

Ibyo wamenya ku munsi mukuru wa Ei Al-Fitr wizijwe uyu munsi ku isi.