Yitwa Shaddy ndetse bamwe bamwita Shaddia abandi bakamwita Shaddy Boo,ni umwe mu  banyamideli hano mu Rwanda  bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ariko mbere yuko yamamara  hari abamuzi  agenda afatanye agatoki ku kandi na Meddy Saleh mbere yuko batandukana.
Shaddy wabyaranye na Meddy Saleh (uzwiho gutunganya amashusho y’indirimbo) abana babiri ,Nyuma yo kubyarana byavuzwe ko batandukanye maze buri wese akaba ukwe ndetse icyo gihe byatangajwe n’IGIHE ko uyu mugore we yahetse abana akajya kwibera ku Gisozi,aha ni naho yahise ashyira ingufu mu bunyamideli maze imbaga irwanira kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram na Snapchat.
Shaddy umaze umwaka urenga atabana n’umugabo yiyandikiye ku rubuga rwa Snapchat  ko atwite maze bitungura abazi ko atakibana n’umugabo dore ko yongereyeho ko agiye gukora ubukwe vuba bidatinze  ,ati” i’m getting married,cause i’m pregnant”
https://youtu.be/SjAK37yUwfc