Uyu mubyeyi witwa Liza abayeho ubuzima budasanzwe aho amaze imyaka myinshi amaguru ye areba inyuma akaba agenda akambakamba hasi.
Liza avuga ko yavutse neza nk’abandi bana ,arakura aragenda, ndetse atangira ishuri.Ubwo yari mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko yagiye ku ishuri igihe arimo gukina n’abandi bana yumvise agize isereri ,ibintu bimufata amaguru n’amaboko, ahita yitura hasi ananirwa guhaguruka.Nyuma abarimu batumyeho ababyeyi be bamujyana kwa muganga, bagezeyo biba ibyubusa kweguka biranga.bamwohereje mu rugo hanyuma amaguru atangira kubyimba.Bamusubiza kwa muganga, ndetse bamuha imiti ituma amaguru ye abyimbuka .Yahise areka ishuri kuko atabashaga kugend aho akiriye amaguru ye yahise areba inyuma ndetse atangira kugenda apfukamye kugeza n’uyu munsi.
Liza yaje gushakana numugabo babyarana abana babiri, ariko nyuma uwo mugabo aza gupfa urupfu rutunguranye.Uyu mubyeyi avuga ko ibintu byose abikora apfukamye ,haba guhinga ,kugenda, guteka aba apfukamye.Igitangaje iiyo yabaga atwite nabwo yagendeshaga amavi ntakibazo afite.Agorwa no kubona ibitunga abana be kuko ari we wenyine basigaranye kandi na we afite ubu bumuga.