in

Umunyarwandakazi Rwaramba Grace wahoze akorana n’icyamamare muri muzika ku isi Michael Jackson yashenguwe n’urupfu rw’umugore w’uwahoze ari boss we

Umunyarwandakazi Rwaramba Grace wakoreraga Michael Jackson, yashenguwe n’urupfu rwa Lisa Marie Presley wabaye umugore wa shebuja nubwo igihe babanaga we yari atarahabwa imirimo mu rugo rw’uyu muhanzi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha, Rwaramba Grace yagize ati “Iruhuko ridashira nshuti Lisa.”

Ni ubutumwa bwo kwifuriza iruhuko ridashira uyu wahoze ari umugore wa Michael Jackson kuva mu 1994 kugeza mu 1996 umwaka umwe mbere y’uko uyu munyarwandakazi yinjira mu rugo rw’uyu muhanzi wabaye icyamamare ku Isi.

Rwaramba Grace ni Umunyarwandakazi w’imyaka hafi 54, akaba yarakoranye igihe kinini na Michael Jackson ari umunyamabanga we nyuma aza kuba umurezi w’abana be batatu; Michael Joseph Jackson, Jr. Paris Michael Katherine Jackson na Prince Michael Jackson II.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Israel Mbonyi yataramiye muri Australia maze abakobwa beza b’abanyarwandakazi baba muri icyo gihugu bamwuzuraho barwanira kumukoraho(videwo)

Umutoza wa Liverpool yakubiswe n’inkuba itagira amazi ubwo yakubitwaga izakabwana na Brighton